Exodus 17:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abwira Musa ati: “Andika iby'uko mwatsinze bye kuzibagirana kandi ubyumvishe Yozuwe. Nzatsemba Abamaleki be kuzongera kwibukwa ukundi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira Musa, ati «Andika ibyo ngibyo mu gitabo, bizabe urwibutso, kandi umenyeshe Yozuwe ko nzasibanganya burundu Abamaleki mu nsi y’ijuru, ku buryo batazongera kubibuka!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw'Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y'ijuru bose.”