Exodus 17:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa abwira Yozuwe ati: “Toranya ingabo ejo muzajye kuturwanyiriza Abamaleki, nanjye nzaba mpagaze mu mpinga y'umusozi mfite ya nkoni Imana yambwiye kwitwaza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni bwo Musa abwiye Yozuwe, ati «Dutoranyirize intwari, maze ujye kurwanya Abamaleki; ejo nzahagarara mu mpinga ya kariya gasozi, mfite inkoni y’Imana mu kiganza cyanjye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y'umusozi nitwaje inkoni y'Imana.”