Exodus 18:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yetiro atambira Imana igitambo gikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo. Aroni n'abakuru bose b'Abisiraheli baza gusangirira na we imbere y'urutambiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yetero, sebukwe wa Musa, atura igitambo gitwikwa, n’ibindi bitambo bigenewe Imana. Aroni n’abakuru bose b’imiryango ya Israheli baza kwifatanya na sebukwe wa Musa basangirira imbere y’Imana izo nyama z’ibitambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yetiro sebukwe wa Mose ajyana igitambo cyo koswa n'ibindi bitambo ngo abitambire Imana, Aroni n'abakuru b'Abisirayeli bose baraza basangirira na sebukwe wa Mose imbere y'Imana.