Exodus 18:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sebukwe abibonye abaza Musa ati: “Kuki ukora utyo? Kuki uca imanza wenyine? Urabona aba bantu bose birirwa bagutegereje kuva mu gitondo kugeza nimugoroba!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sebukwe wa Musa ngo abone ibyo yakoreraga rubanda, aravuga ati «Mbese ibyo ni iki ugirira bariya bantu? Ni iki gituma uca imanza wenyine, maze rubanda bose bakirirwa baguhagaze imbere kuva mu gitondo kugeza nimugoroba?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sebukwe wa Mose abonye ibyo akorera abantu byose aramubaza ati “Ibyo ukorera abantu ibi ni ibiki? Ni iki gituma wicara uri umwe, abantu bose bagahagarara bakugose bagahera mu gitondo bakageza nimugoroba?”