Exodus 18:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bajye bacira rubanda imanza igihe bibaye ngombwa, bajye bagushyikiriza ibibazo bikomeye gusa, naho ibyoroheje babyikemurire. Bityo muzajya mufatanya bikorohereze umuruho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bajye bacira rubanda imanza zisanzwe; imanza zikomeye bajye bazikuzanira, naho bo bace imanza zoroheje. Bityo ugabanye umuzigo wawe, mufatanye kuwikorera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bajye bacira abantu imanza ibihe byose kandi urubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, ariko urubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni ho uziyorohereza umuruho, na bo bazajya bafatanya nawe.