Exodus 19:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gitondo cy'umunsi babwiwe, inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu kibuditse gitwikira umusozi maze ihembe riravuga cyane, abantu bose bo mu nkambi bahinda umushyitsi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa gatatu, bugicya, inkuba zirahinda; imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda riroroma cyane; maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry'ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z'amahema bahinda imishyitsi.