Exodus 19:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka maze uzamukane na Aroni. Ariko abatambyi n'abandi bantu be kurenga urubibi baza aho ndi, kugira ngo ntabica.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Uhoraho aramusubiza ati «Ngaho manuka, hanyuma uze kuzamukana na Aroni; nyamara, ari abaherezabitambo ari na rubanda, ntibarenge umupaka ngo bazamuke bagana Uhoraho, hato atabacurangura!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aramubwira ati “Genda umanuke maze uzamukane na Aroni, ariko abatambyi n'abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugira ngo atabagwira.”