Exodus 19:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa azamuka umusozi kugira ngo abonane n'Imana. Uhoraho amuhamagara ari mu mpinga, aramubwira ati: “Ubwire abakomoka kuri Yakobo ari bo Bisiraheli uti:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa rero azamuka umusozi asanga Imana. Uhoraho amuhamagarira mu mpinga y’umusozi, avuga ati «Bwira utya inzu ya Yakobo, kandi utangarize Abayisraheli, uti
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti