Exodus 19:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabikora.” Nuko Musa abibwira Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imbaga yose uko yakabaye isubiza nk’umuntu umwe, iti «Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabirangiza!» Nuko Musa ashyira Uhoraho igisubizo cy’imbaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose ashyira Uwiteka amagambo y'abantu.