Exodus 19:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abwira Musa ati: “Nzaza aho uri ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe, maze bajye bahora bakugirira icyizere.” Nuko Musa asubiriramo Uhoraho igisubizo cy'abantu,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kugusanga ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo imbaga ishobore kumva uko nzaba mvugana nawe, kandi nawe ubwawe bashobore kukwizera ubudatezuka.» Nuko Musa amenyesha Uhoraho igisubizo cy’imbaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe maze bakwemere iteka ryose.”Mose abwira Uwiteka amagambo y'abantu.