Exodus 2:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hashize imyaka itari mike umwami wa Misiri aratanga, ariko Abisiraheli bakomeza gukoreshwa agahato. Nuko bacura umuborogo batakambira Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hashira imyaka myinshi, nuko umwami wa Misiri arapfa. Abayisraheli baganyira aho bari mu bucakara, baraboroga, maze induru bavugirije mu bucakara irarenga igera ku Mana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n'uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n'uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.