Exodus 20:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ariko uwa karindwi ni isabato yanjye, jyewe Uhoraho Imana yawe. Ntukagire icyo ukora kuri uwo munsi, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga uba iwawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu,