Exodus 20:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzaziririze isabato utyo, kuko jyewe Uhoraho naremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi nkaruhuka. Ni yo mpamvu nahaye umugisha umunsi wa karindwi nkawiyegurira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w'isabato, akaweza.