Exodus 20:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ntugakoreshe izina ryanjye mu buryo budakwiriye, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe ntazabura guhana ukoresha izina ryanjye atyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk'utacumuye, uvugiye ubusa izina rye.