Exodus 21:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko niba hari impfizi isanzwe yica, bakaba barabibwiye nyirayo ntayifungire mu kiraro, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, izicishwe amabuye, nyirayo na we yicwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko niba inka yari isanzwe yica, maze nyirayo aho abimenyeye ntajye ayigendaho, maze ikica umugabo cyangwa umugore, ikabahwanya, izicishwe amabuye, kandi nyirayo na we azicwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.