Exodus 22:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umuntu nacana umuriro ugafata uruzitiro rw'amahwa, ugatwika ingano z'umuturanyi ziri mu murima cyangwa ziri ku mirara, azarihe ibyo uwo muriro wangije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuntu nacana umuriro, ukagurumana, ugakwira mu bihuru by’amahwa, maze ugatwika imirara y’ingano, cyangwa ingano zigihagaze mu murima, uzaba yacanye iyo nkongi azatanga indishyi y’ibyo yangije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Umuriro nucanwa ukagurumana ugafata uruzitiro rw'amahwa, ukambukiranya ugafata amasaka ari ku murara cyangwa agihagaze, cyangwa umurima ugashya, uwacanye uwo muriro ntakabure kubiriha.