Exodus 22:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku byerekeye imanza z'amahugu zose, ari inka cyangwa indogobe, cyangwa intama cyangwa ihene, cyangwa imyambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyatakaye, ababuranyi bazasange abacamanza, maze uzatsindwa azahe mugenzi we icyo baburana agikubye kabiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Impaka zose zerekeye inka, indogobe, intama, cyangwa umwambaro byibwe, cyangwa se ikintu cyose cyazimiye, ku buryo bavuga ngo «Ni naka wabigize», ababurana bombi bazajyane urubanza rwabo imbere y’Imana; uwo Imana izaba yerekanye ko atsinzwe, azariha mugenzi we incuro ebyiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mu byo guhuguzanya byose, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, cyangwa umwambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabuze, umuntu akagishingura ati ‘Iki ni cyo nabuze’, urubanza rwa bombi ruzaburanirwe imbere y'Imana, uwo Imana izacira urubanza ko atsinzwe azarihe undi kabiri.