Exodus 23:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ariko mu wa karindwi ujye uraza imirima, kugira ngo ibyimejejemo bitunge bene wanyu b'abakene, na bo ibyo bashigaje bitunge inyamaswa. Imizabibu n'iminzenze na byo ntuzabisarure.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko mu mwaka wa karindwi, uzateme ibyezemo, ubirekere mu murima, kugira ngo abakene bo mu gihugu cyawe abe ari bo babirya, ibyo bashigaje biribwe n’inyamaswa zo mu gasozi; imizabibu yawe n’imizeti yawe, na byo uzabigenzereze utyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ariko ku wa karindwi bujye buruhuka uburaze, kugira ngo abakene bo mu bwoko bwanyu barye cyimeza, ibyo basize inyamaswa zo mu gasozi zibirye. Uko abe ari ko ujya ugenza uruzabibu rwawe n'urwelayo rwawe.