Exodus 23:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ufite iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora imirimo yawe, naho ku wa karindwi ujye uruhuka, bityo inka zawe n'indogobe zawe biruhuke, abagaragu n'abanyamahanga batuye muri mwe na bo baruhuke.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu minsi itandatu uzakore imirimo wifuza, ariko ku munsi wa karindwi uzareke gukora, kugira ngo inka yawe n’indogobe yawe bibone na byo ikiruhuko, n’umuhungu w’umuja wawe cyangwa umusuhuke na bo bahumeke.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka kugira ngo inka yawe n'indogobe yawe ziruhuke, umwana w'umuja wawe n'umusuhuke w'umunyamahanga basubizwemo intege. Guteg 5.13-14