Exodus 23:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kandi mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura rya mbere, ari ryo ry'ibinyampeke. Mu mpera z'impeshyi, mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura ry'imbuto.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubundi, uzatunganye umunsi mukuru w’Isarura, ari wo w’umuganura w’imirimo yawe, w’ibyo uzaba warateye mu mirima. Hanyuma uzatunganye umunsi mukuru w’Ihunika, mu ndunduro y’umwaka, igihe usarura mu mirima imyaka wejeje.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura, uw'umuganura w'imirimo yawe wabibye mu murima.“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura rya byose, wo ku iherezo ry'umwaka numara gusarura imirimo yawe mu isambu yawe.