Exodus 24:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa asanga abantu ababwira amagambo yose Uhoraho yavuze n'amategeko yatanze. Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa agarutse, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe, iti «Amagambo yose Uhoraho yavuze, tuzayakurikiza!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”