Exodus 24:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa afata amaraso yo mu nzabya ayamisha ku bantu, arababwira ati: “Aya ni amaraso ahamya Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, nk'uko mumaze kuryumva.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga, avuga ati «Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y'isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk'uko ayo magambo yose ari.”