Exodus 25:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazabe berekeranye, amababa yabo arambuye hejuru y'igipfundikizo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abakerubimu bazagire amababa aramburiye hejuru, ku buryo urwicurizo barutwikiriza amababa yabo. Bazabe berekeranye, ku buryo uruhanga rwabo ruzaba rwunamiye ku rwicurizo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y'ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y'ihongerero.