Exodus 26:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Muzanyubakire Ihema. Muzadode imyenda icumi yo kumanikamo. Izabe iboshye mu budodo bw'umweru bukaraze no mu bw'isine, no mu bw'umuhemba no mu bw'umutuku. Abahanga mu kudoda bazafumeho abakerubi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ingoro ubwayo izabe igizwe n’imyenda cumi. Iyo myenda izadodwe n’abahanga bazi gukoresha hariri inetereye, n’ubudodo bw’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, maze bazatakeho Abakerubimu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bw'ibitare bwiza buboheranije, n'ubw'umukara wa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.