Exodus 28:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Aroni najya yinjira mu cyumba kizira inenge, ajye yambara ku gituza ako gafuka ko gukemura ibibazo, kariho n'amazina y'imiryango y'Abisiraheli. Bityo nanjye Uhoraho nzajya nibuka ubwoko bwanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aroni rero igihe azinjira mu Ngoro nyirizina, azajye ajyana ku mutima we amazina y’abana ba Israheli, ku musesuragituza ugenewe gukemura impaka, bibe urwibutso rw’iteka imbere y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y'abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka ubudasiba.