Exodus 28:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku musozo wayo wo hasi muzahazengurutse incunda zimeze nk'amapera, ziboshye mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, kandi hagati y'incunda n'indi muzashyireho amayugi y'izahabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku musozo wo hasi uzashyireho amapfundo y’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, kandi uzongereho n’amayugi ya zahabu awuzengurutse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku musozo wayo wo hepfo uzadodeho ibisa n'imbuto z'amakomamanga, biboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bigote uwo musozo impande zose. Uzawuhundeho n'imidende y'izahabu irobekwe hagati yabyo, iwugote impande zose: