Exodus 28:43 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aroni n'abahungu be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu Ihema ry'ibonaniro cyangwa kwegera urutambiro, cyangwa bakora umurimo wabo w'ubutambyi mu Cyumba kizira inenge, bityo be gupfa bazize kwerekana ubwambure bwabo. Iryo ni itegeko ridakuka kuri Aroni no ku bazamukomokaho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aroni n’abahungu be bazajya bayambara igihe bazaba binjiye mu ihema ry’ibonaniro, cyangwa igihe bagiye ku rutambiro gukora imirimo yo mu Ngoro nyirizina, kugira ngo batazikururira igicumuro maze bagapfa. Iryo tegeko ni indakuka, kuri we no ku bazamukomokaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aroni n'abana be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, no kwegera igicaniro ngo bankorerere Ahera, kugira ngo batagibwaho no gukiranirwa bagapfa, rizamubere itegeko ridakuka we n'urubyaro rukurikiraho.