Exodus 29:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzayice ufate ku maraso yayo uyasīge ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni n'abahungu be, no ku bikumwe by'iburyo by'ibiganza n'iby'ibirenge byabo, amaraso asigaye uyaminjagire ku mpande zose z'urutambiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzabage iyo mpfizi y’intama, maze wende ku maraso yayo, uyarabe ku gikobokobo cy’ugutwi kw’iburyo kw’Aroni, no ku gikobokobo cy’ugutwi kw’iburyo kw’abahungu be, no ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cyabo cy’iburyo, maze usese amaraso ku mpande zose z’urutambiro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze uyibīkīre, wende ku maraso yayo uyakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni no hejuru ku matwi y'iburyo y'abana be, no ku bikumwe byabo by'iburyo no ku mano yabo y'iburyo manini, ayandi uyamishe impande zose z'igicaniro.