Exodus 3:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzababwire uti: ‘Uhoraho Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Uhoraho ni ryo zina ryanjye iteka ryose, kandi ni ryo abo mu bihe bizaza bazajya banyita.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imana yongera kubwira Musa, iti «Uzabwire Abayisraheli uti ’UHORAHO Imana y’abakuramere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Imana ibwira Mose iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’