Exodus 3:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Genda rero ukoranye abakuru b'Abisiraheli, ubabwire ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye ikakubwira iti: ‘Nabonye uko mumeze, mbona n'ibyo mukorerwa mu Misiri,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Genda rero ukoranye abakuru b’imiryango ya Israheli, maze ubabwire uti ‘Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo yambonekeye maze arambwira ati: Niyemeje kubagoboka, kandi nzi ibyo mugirirwa mu Misiri, maze ndavuga nti
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Genda uteranye abakuru b'Abisirayeli, ubabwire uti ‘Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yarambonekeye irambwira iti: ni ukuri ndabagendereye, mbona ibyo babagiririra muri Egiputa.