Exodus 3:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Imana abonye Musa yegereye igihuru amuhamagarira muri cyo ati: “Yewe Musa we!” Aritaba ati: “Karame!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abona aje hafi kureba ibyo ari byo. Nuko Imana imuhamagarira mu gihuru rwagati iti «Musa! Musa!» Undi ati «Ndi hano.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abonye yuko atambikishwa no kubireba, Imana imuhamagara iri hagati muri icyo gihuru, iti “Mose, Mose.”Aritaba ati “Karame.”