Exodus 31:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mujye muyubahiriza kuko ari umunsi mugomba kunyegurira. Utazayubahiriza wese akagira icyo akora kuri uwo munsi, azicwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzakurikize rero isabato, kuko ari umunsi mutagatifu kuri mwe. Utazayubahiriza wese, azicwe.’ Umuntu wese uzakora umurimo kuri uwo munsi, azacibwe mu bo bava inda imwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.