Exodus 31:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wo kuruhuka weguriwe Uhoraho. Umuntu wese uzagira icyo akora kuri uwo munsi azicwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu minsi itandatu bazajye bakora imirimo, maze umunsi wa karindwi ube uw’ikiruhuko cy’isabato, umunsi mutagatifu wagenewe Uhoraho. Umuntu wese uzakora umurimo ku munsi w’isabato, azicwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w'isabato ntakabure kwicwa.