Exodus 31:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana imaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, imuha ibisate bibiri by'amabuye biriho Amategeko. Imana yari yayandikishije urutoki rwayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho amaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, amuha ibimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje, kandi yandikishijweho urutoki rw’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaze kuvuganira na Mose ku musozi Sinayi, Uwiteka amuha ibisate by'amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijweho urutoki rw'Imana.