Exodus 32:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa ageze munsi y'umusozi hafi y'inkambi, abona ya shusho y'ikimasa n'abantu bayibyinira, ararakara cyane. Maze atura hasi bya bisate by'amabuye yari afite birajanjagurika.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngo agere hafi y’ingando, abona cya kimasa n’abakibyiniraga. Nuko uburakari bwa Musa buragurumana; ajugunya bya bimanyu by’amabuye, bijanjagurikira mu nsi y’umusozi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ageze hafi y'ingando z'amahema abona cya kimasa n'ababyina. Uburakari bwa Mose buragurumana ajugunya ibyo bisate ngo bimuve mu maboko, abimenera munsi y'uwo musozi.