Exodus 32:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye barazinduka, batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, maze baricara bararya baranywa, barangije barahaguruka barakina.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye bwaho rero, mu gitondo cya kare, batura ibitambo bitwikwa, bazana n’igitambo cy’ubuhoro. Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka barabyina.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye bazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by'uko bari amahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina.