Exodus 33:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yavuganaga na Musa nk'uko umuntu avugana n'incuti ye. Hanyuma Musa agasubira mu nkambi, ariko umwungiriza we Yozuwe mwene Nuni akaguma muri iryo Hema.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho rero akavugana na Musa bahanganye amaso, mbese nk’uko umuntu avugana n’undi. Hanyuma Musa agasubira mu ngando; ariko umufasha we, umusore witwa Yozuwe mwene Nuni, ntave mu ihema.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka akavugana na Mose barebana nk'uko umuntu avugana n'incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w'umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema.