Exodus 33:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho atuma Musa ku Bisiraheli ati: “Muri ubwoko bw'ibyigomeke, ngendanye namwe akanya na gato nabarimbura! None rero nimwambure iby'imirimbo byanyu, nzi uko nzabagenza.” Abantu bumvise ayo magambo bamera nk'abapfushije, bareka kwambara imikufi n'impeta n'amaherena.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imbaga yumvise ayo magambo akarishye, irashavura, maze ntihagira umuntu wambara iby’umurimbo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu bumvise iryo jambo ribi barababara cyane, ntihagira uwambara iby'umurimbo.