Exodus 33:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho bageze Musa agashinga Ihema ry'ibonaniro inyuma y'inkambi ahitaruye. Yaryise “Ihema ry'ibonaniro”, kuko abashakaga bose kubonana n'Uhoraho basohokaga mu nkambi bakajyayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa yendaga ihema, maze akarishinga hirya y’ingando, ahitaruye, rikitwa ihema ry’ibonaniro. Nuko uwashakaga wese kugisha inama Uhoraho, akajya ku ihema ry’ibonaniro ryari hanze y’ingando.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose ajyana ihema, arishinga hirya y'ingando z'amahema yabo ahahitaruye, aryita ihema ry'ibonaniro. Uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ry'ibonaniro ryari hirya yaho.