Exodus 33:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo Musa yajyaga kuri iryo Hema, abantu bose barahagurukaga, buri wese agahagarara ku muryango w'ihema rye, akitegereza Musa kugeza igihe yinjiriye mu Ihema ry'ibonaniro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo Musa yasohokaga ngo ajye ku ihema, imbaga yose yarahagurukaga, buri muntu agahagarara ku muryango w’ihema rye; nuko bagakurikiza Musa amaso kugeza igihe yinjiriye mu ihema.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uko Mose yavaga mu ngando akajya muri iryo hema, abantu bose barahagurukaga, umuntu wese agahagarara mu muryango w'ihema rye, bakamukurikiza amaso bakageza aho yinjirira muri iryo hema.