Exodus 34:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzamenesha abanyamahanga babahunge, bityo mbahe igihugu kinini. Nuko rero ntimuzatinye kuza kwizihiza iyo minsi mikuru izo ncuro eshatu, kuko nta wuzatinyuka kubatera muri ibyo bihe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero nimara kwirukana amahanga imbere yawe, no kwagura igihugu cyawe, nta wundi uzararikira isambu yawe igihe uzaba wagiye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, gatatu mu mwaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye.