Exodus 34:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa yamaranye n'Uhoraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, atarya atanywa. Uhoraho yandika kuri bya bisate bibiri amagambo y'Isezerano, ari yo Mategeko icumi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa agumana aho ngaho n’Uhoraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nta kurya umugati, nta no kunywa amazi. Nuko yandika ku bimanyu by’amabuye amagambo y’Isezerano, ari yo ya magambo cumi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaranayo n'Uwiteka iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by'amabuye amagambo y'isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.