Exodus 34:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa amanuka umusozi wa Sinayi afite bya bisate byombi by'amabuye byanditsweho Amategeko. Kubera kuvugana n'Uhoraho mu maso he hararabagiranaga, ariko Musa ntiyari yabimenye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa amanuka ku musozi wa Sinayi afite mu ntoki ibimanyu bibiri by’amabuye byanditseho Isezerano. Ubwo yamanukaga, ntiyari azi ko mu ruhanga rwe harabagiranaga kubera ko yaganiriye n’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n'Uwo bavuganye.