Exodus 34:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
babonaga mu maso he harabagirana. Nuko Musa akongera akitwikira kugeza igihe azasubirira kuvugana n'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli babonaga mu maso ha Musa harabagirana. Nuko Musa agasubiza igitambaro mu maso, kugeza ubwo yongera kwinjira ngo avugane n’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana n'Uwiteka.