Exodus 34:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngaragariza abantu urukundo rwanjye imyaka itabarika, nkabababarira ibicumuro n'ubugome n'ibyaha. Icyakora simbura guhana abagome n'abana babo, n'abuzukuru babo n'abuzukuruza babo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imana igaragariza ubuntu bwayo ibisekuru ibihumbi n’ibihumbi, ikihanganira igicumuro, ubwigomeke n’icyaha, ariko ntireke guhanira igicumuro cy’ababyeyi mu bana n’abuzukuru babo, kugeza mu gisekuru cya gatatu n’icya kane!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n'ibicumuro n'ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n'abuzukuruza n'ubuvivi.”