Exodus 35:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu cyumweru hari iminsi itandatu yo gukora, naho umunsi wa karindwi ni isabato yeguriwe Uhoraho, mugomba kuruhuka. Umuntu wese uzakora kuri uwo munsi azicwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu minsi itandatu muzakore imirimo, naho umunsi wa karindwi uzababere isabato ntagatifu, umunsi w’ikiruhuko weguriwe Uhoraho. Umuntu wese uzakora kuri uwo munsi azicwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
mu minsi itandatu imirimo ijye ikorwa, ariko uwa karindwi ujye ubabera umunsi wera, isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka, ugira umurimo wose awukoraho azicwe. 15.12-14