Exodus 35:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagabo n'abagore babishaka bazana ibikwasi n'amaherena n'impeta n'imikufi, n'ibindi byose bikozwe mu izahabu, babitura Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Haza abagabo kimwe n’abagore; ab’umutima ugira ubuntu bazana amaherena, n’impeta, n’inigi, n’ibintu bya zahabu by’amoko yose, maze buri muntu wabituraga Uhoraho, akabimuhereza nk’uko batura zahabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Haza abagabo n'abagore, abemejwe n'imitima yabo bose, bazana impeta zo ku mazuru n'izo ku matwi, n'izishyiraho ikimenyetso n'inigi, byose ari izahabu, bizanwa n'umuntu wese utura Uwiteka ituro ry'izahabu.