Exodus 35:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli bose bafite umutima mwiza kandi babishaka, ari abagabo ari n'abagore, baha Uhoraho umusanzu kugira ngo imirimo yategetse Musa ikorwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese Abayisraheli bose, ari abagabo ari n’abagore, bafite umutima ukeye, bazanira Uhoraho amaturo bigeneye, kugira ngo batunganye imirimo yose Uhoraho yari yabategetse abitumye Musa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli bazana amaturo ava mu rukundo bayatura Uwiteka, aturwa n'umugabo wese n'umugore wese wemejwe n'umutima we, kuzana ibyo kuremesha ibyo Imana yategetse Mose kurema byose.