Exodus 36:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku musozo wundi wa buri mwenda, bateraho udukonzo mirongo itanu bacuze mu izahabu, kugira ngo dufatanye iyo myenda yombi. Bityo Ihema rifungwa nk'umwenda umwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bakora ibifungo mirongo itanu bya zahabu bafungisha urufatane rwa mbere ku rundi, bityo Ingoro irakomera ku mpande zose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bacura ibikwasi by'izahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturo buba bumwe.