Exodus 36:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma baboha mu bwoya bw'ihene imyenda cumi n'umwe yo gusakara iryo Hema.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bakora kandi n’indi myenda y’ubwoya bw’ihene, maze bayitwikiriza Ingoro, nk’uko amahema amera; bakora bene iyo myenda cumi n’umwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi baboha imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi n'umwe.